Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2024 nibwo Banki nkuru y’u Rwanda(BNR), ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yasabye Abanyarwanda kuyifasha mu bushakashatsi yari irimo bwo gutegura ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga.
Iri faranga ryitwa CBDC(Central Bank Digital Currency), ryatangajwe bwa mbere ubwo Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yamukaga umushinga w’iri faranga imbere y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, mu Ugushyingo 2023.
CBDC itandukanye n’ibisanishwafaranga(cryptocurrency) nka Bitcoin, Etherium n’ibindi bitewe nuko iri faranga rizaba rikora kimwe n’amafaranga dusanzwe dukoresha, itandukaniro rikazaba ari uko ryo rikorera kuri murandasi(internet).
Iri faranga byitezwe ko rizamara imyaka igera kuri ibiri mw’igeragezwa, biteganywa ko rizakoreshwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’amabanki, aho rizahindura byinshi ku mikoreshereze y’amafaranga mu Rwanda doreko rizoroshya kugenzura uburyo amafaranga akoreshwa.
Ikindi kandi CBDC itandukanye n’amafaranga ari mu buryo bw’ikoranabuhanga azwi nka ‘e-money’, amwe abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga nko ku ikarita cyangwa telefoni kuko aya mafaranga atangwa n’ibigo byemewe na BNR, mugihe CBDC izajya itangwa na BNR gusa.
Iri faranga BNR ivuga ko ritaje gusimbura iryari risanzweho, ahubwo ko rije kuryunganira ndetse mu rwego rwo kwirinda ibyago birimo kujegajega kw’ifaranga n’imari by’u Rwanda byaterwa no kuba iri faranga ritagenzuranwe ubushishozi bwimbitse, ariyo mpamvu rikiri kugwnzurwa mbere yo kumurikirwa abanyarwanda.